issa
Kigali: Abakunzi ba Golf bibutse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

May 19, 2025 - 09:32
 0

Abakunzi n'abakinnyi b'umukino wa Golf mu Rwanda bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Uyu muhango wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 17 Gicurasi 2025.

Muri uyu muhango wabimburiwe no gucana urumuri rw'icyizere, Umuvugizi w'Ingabo Brig. Gen Ronald Rwivanga, yagaragaje uko Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n'Impamvu ingabo za RPA zafashe icyemezo cyo kubohora u Rwanda.

Umubitsi muri Rwanda Golf Union, Rugomboka Francois, we yavuze ko kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ari ngombwa ndetse bibafasha cyane kuzirikana amateka mabi yaranze igihugu.

Ati "Murabizi umukino wa Golf ucyinwa n'abantu batandukanye banakunze gusohoka bakajya hanze n'abanyamahanga benshi, rero kwibuka biradufasha kuko iyo bagiye hanze bavuga amateka ya jenoside yakorewe abatutsi n'uko yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa abantu bakayimenya."

Yakomeje gusaba abanyarwand kurangwa n'ubumwe no gukomeza kwibuka bananyomoza abapfobya jenoside bakanayihakana, bikagaragara mu bice bitandukanye.

Uyu muhango wasojwe hahembwa abakinnyi bitwaye neza mu irushwanwa rya Golf ryo kwibuka rwateguwe n'Ishyiramwe ry'Umukino wa Golfe mu Rwanda.

THAMIMU HAKIZIMANA 

May 19, 2025 - 13:40