Karongi: Yishe umugore amukase ijosi
Umugabo w’imyaka 25 wo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Karongi ubu arembeye mu bitaro bya Kibuye nyuma yo kwica umugore we w’imyaka 31 y’amavuko hanyuma akagerageza yiyahura ariko bikamwangira.
Ibi byabaye ku wa 18 Mutarama 2026 mu Kagari ka Nyamushishi gaherereye mu Murenge wa Murundi.
Amakuru agera kuri UKWELITIMES, avuga ko uyu mugabo acungishijwe ijisho aho arwariye mu Bitaro bya Kibuye ndetse yikomerekeje ijosi ashaka kwiyahura nyuma yo kwica umugore we.
Bivugwa ko ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 18 Mutarama 2026, aribwo uyu mugabo yasanze uyu mugore aho yahiraga ubwatsi bw’inka ahita amukata ijosi.
Umubyeyi wa Nyakwigendera watabaje abaturanyi n’ubuyobozi avuga ko uwo mugabo yabagezeho yarakaye abwira nyakwigendera ko agiye kumwica, ahita amukata ijosi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murundi, Niyonsaba Cyriaque, yavuze ko uyu mugabo nyuma yo kubona abantu bahuruye na we yikomerekeje ku ijosi.
Yagize ati “Ubu ari ku Bitaro bya Kibuye ari kuvurwa ariko acungishijwe ijisho kugira ngo adatoroka. Umurambo wa nyakwigendera nawo wajyanywe muri ibyo bitaro gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.”
Uyu muryango wari usanzwe ufitanye amakimbirane ashingiye ku mutungo. Umugabo yavugaga ko imirima ari iye n’umugore akavuga ko iyo mirima ari iye. Aba bombi ntabwo bigeze basezerana imbere y’amategeko ndetse no mu gihe cy’umwaka bamaze babana nta mwana babyaranye.
Uyu muyobozi yihanganishije umuryango wa nyakwigendera asaba abaturage ko igihe bafitanye amakimbirane bajya begera ubuyobozi bukabafasha kuyakemura.


Kinyarwanda
English
Swahili









