Karongi: Isatura yariye umuturage iramukomeretsa
Umugabo witwa Musabyimana Vincent w’imyaka 54, utuye mu Murenge wa Mutuntu mu Karere ka Karongi, yahaririwe n’isatura (ingurube y’ishyamba) imwangiza bikomeye ibice bimwe by’umubiri ubwo yari yagiye kwahira ubwatsi bw’inka ku mukandara wa Pariki ya Nyungwe.
Ahagana mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki ya 28 Nzeri 2025, nibwo uyu mugabo yahaririwe n’isatura imwangiza bikomeye ibice bimwe by’umubiri we.
Musabyimana w’abana 10 yabwiye itangazamakuru ko yabonye ariwe usigaye wenyine mu rugo ahitamo kujya kwiyahirira ubwatsi bw’inka.
Yagize ati “N’umugore yari yagiye gusenga, nsigaye mu rugo njye nyine njya kwahira ubwatsi bw’inka ku mukandara wa Nyungwe kubera ko dusanzwe tubuhahira.”
Yakomeje agira ati “Nkinjira ntarageramo imbere aho nari kubwahira, nabonye ikinyamaswa kinini kiryamye, nitegereje mbona ni ingurube y’ishyamba kubera ko nsanzwe nyizi, nabonye iryamye itanyeganyega ngira ngo irasinziriye cyangwa yarapfuye. Nkubise inkoni hasi nari mfite ngo ndebe niba ari nzima, ihita ikanguka inkubita ikizuru cyayo intura munsi y’inzira itangira kunkatagura.”
Yongeyeho ati “ Intoki ebyiri z’ibumoso yazikataguye ubu ziraregarega, ikiganza cy’iburyo n’intoki eshatu zacyo na byo yabikataguye, amaboko yombi irayakanja, igice cy’umutwe iragikomeretsa bikomeye, inankomeretsa urwasaya.”
Uyu mugabo yakomeje ashimangira ko ikimara kumukomeretsa yahise igenda, arazanzamuka, yiruka agana kumuyobozi w’isibo aramutabariza ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Gisovu nacyo gihita cyimwohereza mu bitaro bya Mugonero.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerard, yavuze ko bamenye iki kibazo ndetse bahita batangira gukurikiranira hafi ubuzima bw’uwo ari we n’inyamaswa aho ari mu bitaro.
Yavuze ko ubusanzwe izo satura zitajya zitaza inyuma ya Pariki ahubwo bariya baturage ari bo bajya kuzihohotera bazitega cyangwa bazihiga.
Ati: “Ubwo avuga ko yamuririye mu cyanya gikomye nubwo naho batemerewe kujyamo, tugiye gukurikirana aho avuga yaririwe, nidusanga yahohotewe azahabwa indishyi. Nidusanga ari we wayisagariye ikamurya yitabara, namara kwivuza azabikurikiranwaho kuko gusagarira ziriya nyamaswa birahanirwa barabizi.”
Yaboneyeho gusaba abaturiye Pariki y’Igihugu ya Nyungwe kubana neza nayo, bakirinda kuyangiza kubera ko ubwabo bazi akamaro ibafitiye, bakanirinda kwishoramo bajya kwahiram ubwatsi no gutemamo ibiti ndetse no guhakuramo ubuki.


Kinyarwanda
English
Swahili









