Justin Bieber yahakanye kuba umwe mu bahohotewe na P. Diddy
Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya pop, Justin Bieber, yahakanye ibivugwa ko yaba yarabaye umwe mu bahohotewe na Sean "Diddy" Combs, uri mu rubanza rukomeye rw’i New York aregwa ibyaha birimo ubucuruzi bw’abantu n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi wa Bieber, yavuze ko nubwo atari mu bagizweho ingaruka na Diddy, hari abantu bahohotewe by’ukuri, kandi ko kwibanda ku bihuha bituma ubutabera bwabo bujya mu kangaratete.
Iri tangazo rije nyuma y’uko hagaragaye amashusho ya kera yerekana Bieber, icyo gihe afite imyaka 15, ari kumwe na Combs, aho bagaragara basabana mu buryo bwateye impungenge bamwe mu bakurikirana iby’uru rubanza. Muri ayo mashusho, Combs avuga ko yari kumwe na Bieber mu gihe cy’amasaha 48, ariko ntasobanura ibyo bari bari gukora icyo gihe, ibintu byateje impaka ku mbuga nkoranyambaga.
Combs, w’imyaka 55, ari mu rubanza rwatangiye ku wa 12 Gicurasi 2025, aho aregwa ibyaha birimo ubucuruzi bw’abantu, gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, n’ibindi byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Yarezwe n’abantu barimo uwahoze ari umukunzi we, Cassie Ventura, wavuze ko yamufataga ku ngufu, akamukubita, kandi akamuhatira gukora imibonano mpuzabitsina n’abandi bantu.
Nubwo Bieber atigeze avuga byinshi ku mubano we na Combs, bamwe mu bafana be bagaragaje impungenge ku bijyanye n’icyo gihe bari bafitanye umubano ukomeye, cyane cyane ko Bieber yari akiri muto. Hari n’abavuze ko ibyo byaba bifitanye isano n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe Bieber yagiye agira mu bihe byashize.
Abahagarariye Bieber basabye ko abantu bakomeza kwibanda ku bantu bahohotewe by’ukuri, aho kwibanda ku bihuha bidafite ishingiro. Bavuze ko ibyo ari byo byafasha mu gukomeza urugamba rwo gushaka ubutabera ku bahohotewe.
Justin Bieber yahakanye kuba umwe mu bahohotewe na P. Diddy


Kinyarwanda
English
Swahili









