Justin  Beiber yahishuye ko ubuzima bwe butameze neza

Mar 23, 2025 - 09:14
 0

Umuhanzi w'Umunya-Canada Justin Beiber, umaze igihe aca amarenga ko atameze neza, yageze aho yemera ko afite ikibazo gikomeye cy'uko ahora yumva atishimye yariyanze.

Justin Drew Bieber ku nshuro ya mbere yafunguye umutima avuga ko afite ikibazo cy'amarangamutima, aho yavuze ko muri ibi bihe aba yumva ababaye cyane.

Mu butumwa yacishije kuri Instagram, yavuze ko afite ikibazo gikomeye cyo kutishima, gusa ahumuriza abakunzi be ko ari kumera neza kandi ko bidakomeye cyane.

Mu bundi butumwa yagaragaje ko hari igihe yageze akumva ariyanze kuko hari igihe yumvaga atari kubaho nka we wa nyawe ibyo bigatuma yumva yiyanze.

Yashimangiye ko hariho igihe yumvaga atuzuye bya nyabyo bigatuma yiyanga ndetse ibyo byiyumviro bigahindura ubuzima bwe cyane, gusa ko ubu atangiye kumera neza.

Hashize igihe uyu muhanzi agaragaza ko atameze neza, aho mu munsi yashize yagiye apositinga amafato arimo kurira bikibazwaho na benshi.

Ubwo Diddy yatangiraga kujyanwa mu nkiko ashinjwa ibyaha bishingiye ku ihohoterwa ryo ku gitsina, amakuru yakomeje kuvuga ko Justin Beiber nawe ari umwe mu bahohotewe n'uyu mugabo agitangira umuziki.

Mar 23, 2025 - 09:17

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.