issa
Jangwani yahaye isezerano ubuyobozi bwa APR FC

Sep 25, 2025 - 15:37
 0

Mugisha Frank uzwi nka Jangwani wari umaze iminsi atari mu nshingano zo kuvugira abafana ba APR FC, yiyemeje kuzana abafana nanone muri Sitade.

Mu muhuro w’abahagarariye abafana ndetse n’ubuyobozi bwa APR FC wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 24 Nzeri 2025, Mugisha Frank uzwi nka Jangwani yemereye ubuyobozi ko agiye gukora ibishoboka byose abafana bakazaba ari benshi muri Kigali Pele Stadium ku mukino na Pyramids FC.

Muri APR FC  hari hamaze igihe ubona ikintu cyo gukangurira abafana kuza kureba ikipe yabo kidakorwa uko bikwiye nyuma yaho Jangwani afungiwe yanagaruka agasa nk’uwugiye hanze gato y’ikipe.

Gusa muri uyu muhuro abakunzi ba APR FC bagiranye n’ubuyobozi uyu musore yaje kubyemera ndetse ko agiye gukora ikintu cyose gishoboka abafana bakongera kugaruka ari benshi kuri Sitade bahereye ku mukino APR FC izakina na Pyramids FC.

Ibi Jangwani yahise abitangira kuko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane yumvinye kuri Radio B&B Kigali FM arimo gukangurira abafana kugura amatike hakiri kare.

Ikindi gisa n’icyavuye muri uyu muhuro ni ukugabanya ibiciro byo kwinjira ku mukino APR FC izakina na Pyramids FC tariki ya 1 Ukwakira 2025. APR FC yagize ibihumbi 3 ahasanzwe kuko niho benshi basabye ko hagabanwa. Iki kintu ariko kizakurikizwa kugeza tariki 29 Nzeri 2025.

Ubuyobozi bwa APR FC kandi bwatangaje ko bwashyize hanze imyambaro y’abafana ihagije nyuma yuko abafana bayisabye ndetse ubu bashobora kujya kuyigura mu maduka atandukanye hano Kigali.

APR FC ikomeje imyiteguro y’umukino ubanza wa CAF Champions League ugomba kuyihuza na Pyramids FC tariki 1 Ukwakira 2025 naho umukino wo kwishyura uzaba tariki 5 Ukwakira 2025, mu Misiri.

Jangwani yatangiye akazi ko kuvugira abafana ba APR FC

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Jangwani yahaye isezerano ubuyobozi bwa APR FC

Sep 25, 2025 - 15:37
Sep 25, 2025 - 15:59