Ishimwe Clément yerekanye uruhare rw'ubuhanzi mu guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside

Apr 11, 2025 - 18:02
 0

Umuhanga mu gutunganya umuziki akaba na nyiri Kina Music, Ishimwe Clement, yagaragaje ko ubuhanzi ari imwe mu nzira nziza wakoresha urwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ishimwe Clement yavuze ko amateka yerekana uburyo ubuhanzi bukoreshwa mu buryo bubiri butandukanye aho bushobora kubiba urwango, ariko nanone bukagira uruhare rukomeye mu kubaka amahoro arambye.

Yavuze ko mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yategurwaga ndetse inashyirwa mu bikorwa, ubuhanzi bwarifashishijwe mu gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo.

Yagaragaje ko nk'uko ubuhanzi bwakoreshejwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu kwigisha amacakubiri, inzangano, ubwicanyi, n'ibindi bibi byinshi, ari na ko bukwiye gukoreshwa buvuga urukundo, ubumwe, no kubana mu mahoro.

Yakomeje avuga ko ibi bikwiye kuba isomo rikomeye ku bahanzi b’iki gihe n’abazaza, agasaba ko inganzo y’uyu munsi ikwiye kuba iy’ubumwe, urukundo n’ihamagarira abantu kubana mu mahoro.

Clement avuga ko umuhanzi afite ijwi rigera kure, akaba ashobora kuvugira benshi, akaba intumwa y’amahoro n’ubumwe mu gihe hari abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Apr 11, 2025 - 18:05

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.