Icyo wamenya ku mukinnyi w’Umukongomani Murenzi Abdallah ashobora guheraho azana muri Rayon Sports
Ikipe ya Rayon Sports yatangiye gushaka abakinnyi izongeramo muri uku kwezi kwa mbere bazayifasha mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona.
Ku wa kabiri tariki 9 Ukuboza 2025, nibwo twamenye amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bufite ikipe muri iki gihe cy’inzibacyuho, batangiye gushaka abakinnyi ndetse hari n’abamaze kuvugishwa vuba baratangazwa nk’abakinnyi ba Rayon Sports.
Ikipe ya Rayon Sports bivugwa ko irimo gushaka abakinnyi batari munsi ya batanu, barimo umukinnyi ukina yugarira hagati, umukinnyi ukina yugarira aciye ku ruhande rw’ibumoso, umukinnyi ukina mu kibuga hagati nka nimero 6, umukinnyi ukina ataha izamu aciye ku ruhande rw’ibumoso ndetse n’umuzamu ukomeye.
Amakuru UKWELITIMES dukesha SK FM, avuga ko Rayon Sports yatangiye ibiganiro n’abakinnyi babiri bose bakomoka hanze y’u Rwanda barimo Faustin Likau Kitoko Pizzaro ukomoka muri DRC ndetse na Felix Zulu ukomoka muri Malawi.
Kugeza ubu bivugwa ko Umukongomani Faustin Likau Kitoko Pizzaro ari we uhabwa amahirwe yo gukinira Rayon Sports mu mikino yo kwishyura ya shampiyona. Rayon Sports n’uyu mukinnyi bivugwa ko ibiganiro bigeze kure vuba ashobora kuba ari umukinnyi w’iyi kipe.
Amazina ye yose ni Faustin Likau Kitoko Pizzaro, ni umukinnyi ukina mu kibuga hagati ariko yugarira nka nimero 6. Ni umukinnyi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukina muri Flambeau De Centre FC.
Likau Kitoko ni umwe mu bakinnyi beza mu gihugu cy’u Burundi ndetse bivugwa ko uyu musore ashobora guhabwa ubwenegihugu bwo gukinira ikipe y’igihugu y’u Burundi. Kitoko afite imyaka 22 iri mu byangombwa nubwo iyo uzengurutse ahantu henshi ntihagaragara ahantu uyu musore yazamukiye.
UKWELITIMES twagerageje kubaza bamwe mu bakurikira cyane Faustin Likau Kitoko Pizzaro, batubwira ko uyu ari umwe mu bakinnyi beza bari muri iyi Shampiyona y’u Burundi, Burundi Primus League.
Ibyo kumenya kuri Likau Kitoko Pizzaro ushobora gusinyira Rayon Sports
Faustin Likau Kitoko Pizzaro, ni umukinnyi udakina ku wundi mwanya w’imbere y’ubwugarizi kuko akina neza iyo ari kuri nimero gatandatu ariko yanakoreshwa ku ruhande rw’iburyo yugarira kandi hose agakina neza.
Iyo ukurikiye imikinire ye, ni umukinnyi mu kibuga ukinana umuhate mwinshi ndetse agakoresha neza iminota iyo ari yo yose yahawe. Si umukinnyi uzasaba ibitego ariko ni umukinnyi ukunda kuzibira umukinnyi bahanganye ushaka gutsinda igitego ikipe ye.
Abakurikirana hafi Faustin Kitoko bavuga ko ari umukinnyi usa ntuwakoze cyane kugira ngo atangira kugaragara kugeza ubu ariko ntabwo berure ngo batangaze imyitwarire ye hanze y’ikibuga gusa mu kibuga ubona ko nta mahane agira.
Ubwo Flambeau De Centre yatwaraga igikombe gitegurwa na Perezida w’igihugu cy’u Burundi, Presidential Cup, yatsinze Musongati FC igitego 1-0. Iki gitego cyafashije Flambeau De Centre gutwara igikombe niwe wagitsinze.
Kitoko muri iyi Saison ya 2025-2026, ni iya nyuma arimo gukina muri Flambeau De centre FC nkuko butangazwa n’ibinymakuru byo mu Burundi. Iyi Saison, uyu musore amaze gutsinda ibitego 5 muri Shampiyona y’u Burundi byanatumye kugeza ubu iba yicaye ku mwanya wa Gatatu n’amanota 32 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona.
Faustin Likau Kitoko Pizzaro arimo kwifizwa na Rayon Sports
Kitoko akunda gutsinda ibitego by'ingenzi muri Flambeau De Centre FC


Kinyarwanda
English
Swahili









