Huye: Umuturage arashinja REG gutuma atisarurira avoka ze
Umuturage witwa Kalisa Celestin utuye mu mudugudu w'Abizerwa mu Kagali ka Cyimana mu Murenge wa Tumba arinubira imikorere mibi avuga ko yeretswe na REG nyuma yo gushingirwa ipoto ry’amashanyarazi mu murima we atabibwiwe, ikaza kugwa mu giti cy’avoka ye bikamubuza gusarura.
Kalisa avuga ko REG yashinze ipoto mu murima we itamubajije, nyuma iyo poto ikaza kugwa mu giti cya avoka ye, ibintu avuga ko bikomeje kumugiraho ingaruka kubera ko ari yo yakuragaho imibereho binyuze mu kugurisha avoka zayivagaho bityo akabona amafaranga yishyura mituweri ndetse n’ayo yishyurira abana be ishuri.
Yagize ati "REG yashinze ipoto mu murima wanjye itambajije cyangwa ngo ibimenyeshe, ikirenze kuri ibyo ni uko iyo poto yaguye mu giti cya avoka yanjye yari intunze, ubu nkaba maze imyaka igera kuri itatu ntabasha kuyisarura kandi ni yo yampaga amafaranga nishyuramo mituweri ndetse ikanampa ayo nishyura ishuri ry’abana."
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko ntaho atagiye atanga ikibazo cye ndetse ko yagiye ku kicaro cya REG agatanga icyo kibazo ke, akabwirwa ko abakozi ba REG bazaza ku kimukemurira bikarangira amaso aheze mu kirere, ubu imyaka ikaba ibaye itatu adasarura avoka ye.
Ati "Nagiye ku kicaro cya REG baranderega bambwira ko ibiciro byo kwimura ipoto bihenze, nyuma nza gusubirayo inshuro ya kabiri bambwira ko bazaza kugikemura, icyo gihe ntibaza. Nza gufata umwanzuro wo gusubirayo kubibutsa, nabwo bambwira ko bazaza kugikemura, gusa birangirira aho ubu imyaka imaze kuba itatu kandi nanjye nagiyeyo gatatu banderega."
Kalisa avuga ko akeneye ubufasha bityo akongera akabona uko abasha gusarura avoka ye n’imibereho ye igakomeza kugenda neza.
Ubwo UKWELITIMES yageragezaga kuvugisha Urwego rw’Ingufu rushinzwe gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda REG, ntabwo twigeze tubabona, icyakora ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwavuze ko icyo kibazo kigiye gukurikiranwa kugira ngo kibashe gukemuka.


Kinyarwanda
English
Swahili









