Hong Kong: Abantu barenga 40 bishwe n’inkongi
Abakozi b’urwego rushinzwe gukumira inkongi muri Hong Kong bakomeje guhangana n’inkongi ikomeye ku munsi wa kabiri, nyuma y’uko umuriro utunguranye wibasiye inyubako ndende zo guturamo, ukica abantu basaga 44, barimo n’uwari ushinzwe kuzimya, ndetse igakomeretsa abandi bantu 62.
Iyo nkongi yatangiye ku wa Gatatu tariki 26 Ugushyingo 2025, mu masaha y’igicamunsi, yibasira inyubako zirindwi mu munani zigize umudugudu uzwi nka Wang Fuk Court mu gace ka Tai Po.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, abayobozi bavuze ko inyubako enye ari zo bari babashije kuzimya.
Polisi yataye muri yombi abantu batatu bakora mu kigo cyubatse izi nzu, bakurikiranyweho kwica babigambiriye cyangwa biturutse ku burangare.
Umuyobozi muri Polisi, Eileen Chung, yavuze ko “Bafite impamvu zo gukeka ko abayobozi b’iki kigo bagize uburangare bukabije.”
Polisi yavuze ko bikekwa ko ibikoresho byakoreshejwe kuri izi nyubako bitujuje ibisabwa bijyanye no gukumira inkongi, ibyatumye umuriro ukwira vuba mu buryo budasanzwe.
Uretse abba bantu bapfuye n’abakomeretse hari abandi bantu barenga 270 baburiwe irengero.
Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping yihanganishije imiryango yabuze ababo, asaba ko hashyirwa imbaraga mu bikorwa byo kuzimya, no gukumira ko ibi byago byongera kuba.
Iyi nkongi ni yo yishe abantu benshi muri Hong Kong kuva mu 1996, ubwo abandi 41 bahitanwaga n’inkongi mu nyubako yo muri Kowloon.


Kinyarwanda
English
Swahili









