Gaza: Aho basengeraga hahindutse irimbukiro
Ingabo za Isiraheli (IDF) zarezwe kuba zarateye igisasu ku rusengero rwa gaturika rukumbi ruherereye muri Gaza, bikaviramo abantu batatu gupfa abandi barenga icumi barakomereka. Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko icyo gitero cyabaye ku buryo butateguwe.
Nk’uko Patriarika w’i Yeruzalemu yabitangaje, nibura umuntu umwe ari mu buryo bukabije bwo gukomereka nyuma y’igitero cyabaye ku wa Kane kuri Kiliziya y’Umuryango wera (Holy Family Church) iri mu mujyi wa Gaza.
Muri abo bishwe harimo usukura kiliziya w’imyaka 60 n’umugore w’imyaka 84 wari uri kwitabwaho mu bijyanye n’ihungabana n’ubujyanama (psychosocial support) mu ihema rya Caritas ryari imbere muri urwo rusengero, nk’uko bitangazwa na Caritas Jerusalem.
Abayobozi bo mu rwego mpuzamahanga baciriye urubanza iki gitero, bagishyira mu bikorwa bikomeye byibasira abasivili. Papa Leo wa XIV yavuze ko “ababajwe cyane no kumva iby’iki gitero cyahitanye abantu ndetse kigakomeretsa n’abandi.”
Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, nawe yamaganye iki gitero, avuga ati: “Ibitero Isiraheli imaze amezi ikora ku baturage b’abasivili ntibikwiye kwihanganirwa.”
Minisitiri Netanyahu yagaragaje agahinda n’akababaro k’iki gitero, agira ati: “Kugira umuntu umwe w’inzirakarengane apfe ni igihombo gikomeye. Turihanganisha imiryango yaburiye ababo.” Yongeyeho ko iperereza ryatangiye kandi ko igihugu cye kizakomeza gushyira imbere kurengera abasivili n’ibikorwa by’iyobokamana.
Ibi yabivuze nyuma yo kuganira na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, wavuze ko “atakiriye neza iby’iki gitero”, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’ibiro bya Perezida, Karoline Leavitt.
Ibitero bya Isiraheli byibasiye Gaza ku wa Kane byahitanye abantu nibura 32, barimo 25 bishwe muri Gaza City gusa, nk’uko bitangazwa n’ibitaro byegereye aho byabereye nk’uko Al Jazeera ibitangaza.
Kuva muri Ukwakira 2023, abantu barenga 60,000 bamaze kwicwa muri iyi ntambara, barimo 58,313 b’Abanyapalestina na 1,900 b’Abanya-Isiraheli, mu bikorwa bya gisirikare Isiraheli yatangije nyuma y’uko abarwanyi ba Hamas binjiye ku butaka bwayo bagahitana abasivili no gufata abandi bugwate.


Kinyarwanda
English
Swahili









