FERWAFA igiye guhabwa miliyari 3 Frw zirimo ayo kurwanya ruswa mu mikino
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) yatangaje gahunda nshya yiswe “CAF Impact”, igamije kongerera amikoro amashyirahamwe ayigize arimo na FERWAFA, aho buri shyirahamwe rizahabwa agera kuri miliyoni 2,1$ (hafi miliyari 3 Frw) mu gihe cy’imyaka ine.
Mu itangazo ryashizwe ahagaragara, CAF yemeje ko yashyizeho gahunda ya “CAF Impact” ifite intego yo “gucunga neza no gukurikirana imikoreshereze y’amafaranga agenerwa amashyirahamwe y’umupira w’amaguru n’Imiryango y’Akarere.”
Nk’uko byemerejwe mu nama ya Komite Nyobozi ya CAF yabaye ku wa 26 Mata, uyu mushinga uzasiga buri shyirahamwe rihawe miliyoni 1,6$ (asaga miliyari 2,28 Frw). Ni amafaranga yiyongereye ku rwego rwa 60% ugereranyije n’ayatanzwe mu myaka ine yabanje.
Ni amafaranga kandi azaba agenewe umupira w’amaguru w’abagore, amarushanwa y’abakiri bato, umupira w’amaguru mu mashuri no gutuma bishyirwa mu bikorwa.
Ayo aziyongeraho ishimwe ry’ibihumbi 500$ (asaga miliyoni 710 Frw) ku mpamvu zitandukanye zirimo kwitabira amarushanwa yo ku rwego rw’akarere, gutegura amarushanwa ahuza amashuri ku rwego rw’igihugu no gushyiraho uburyo bwo kurwanya ruswa mu mikino “Anti-match-fixing”.
Ni mu gihe impuzamashyirahamwe zo mu karere zizahabwa ibihumbi 750$ (miliyari 1,06 Frw) mu guteza imbere umupira w’amaguru no gutuma bishyirwa mu bikorwa.
Aya mafaranga yose azatangirwa kuri konti yagenewe ku buryo hazashyirwaho abagenzuzi b’imari bigenga bazabasha gukurikirana uko yakoreshejwe nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Mukuru wa CAF, Véron Mosengo-Omba.
Ati “CAF na Perezida wayo tuzakurikirana ko buri dolari ryashowe ryagize uruhare mu guteza imbere umupira w’amaguru wa Afurika.”
Yashimangiye ko 50% by’amafaranga azatangwa azaba agenewe guteza imbere ruhago y’abagore n’iy’abakiri bato.


Kinyarwanda
English
Swahili









