FC Barcelona ntabwo yemerewe kwandikisha abakinnyi
Ikipe ya FC Barcelona ikina shampiyona ya Esipanye ntabwo yemerewe kwandikisha abakinnyi.
Mu kanya gato gashize nibwo Javier Tebas uyobora shampiyona ya Esipanye, Laliga, yatangaje ko ikipe ya FC Barcelona itemerewe kandikisha abakinnyi kubera ubukungu budahagaze neza.
Ni ibintu bisa n’ibitunguranye cyane kuko FC Barcelona mbere yo gutangira imikino yo kwishyura ya saison ya 2024-2025, iki kibazo cyari cya cyemutse kuko yagurishije imyanya ya VIP ya sitade nshya irimo kubaka.
Iki kibazo cyari cyarazamutse ubwo iyi kipe yabuzwaga kwandikisha abakinnyi barimo Dani Olmo na Pau Victor, ariko kivaho kubera iyi myanya yagurishijwe.
Tebas mu kaganiro n’itangazamakuru yagaragaje ko FC Barcelona itemerewe kwandikisha umuzamu witwa Joan Garcia uheruka gusinya avuye muri Espanyol.
Yagize ati "Ntabwo twanashyizeho amatariki y’ibiganiro, ariko tuzareba. Barcelona igomba kugira ibyo ikora kugira ngo imwandikishe, si byinshi cyane, ariko hari ibyo igomba gukora kandi barabizi neza."
FC Barcelona yamaze kumvikana n’uyu mukinnyi ndetse yemera kuzishyura Milliyoni 25 z’amayero ikagura amasezerano ye yari asigaje muri Esipanyol. Ariko biravugwa ko FC Barcelona bizasaba ko igira abakinnyi igurisha kugira ngo yongeremo abandi.
Tebas yanabajijwe ku bijyanye n’icyifuzo cya Barça cyo kugura Nico Williams ukinira Athletic Bilbao, yibaza niba iyi kipe yujuje ibisabwa kugira ngo imusinyishe.
Yagize ati "Ese Barcelona ifite amafaranga yo kugura Nico no kumwandikisha? Sindabimenya. Ariko nyuma uzumva byinshi. Icya mbere, uwo ari we wese agomba kwandikishwa, nibyo ariko ntabwo mbizi.”
Amakuru ahari kugeza ubu avuga ko ikipe ya FC Barcelona yamaze kumvikana na Nico Williams ndetse yanamusezeranyije ko ibyo kwandikishwa bimeze neza nta kibazo ifite. Bivugwa ko uyu musore azajya afata milliyoni 12 ku mwaka ndetse akazasinya amasezerano azamugeza 2031.


Kinyarwanda
English
Swahili









