issa
Burera: Yafunzwe akekwaho gukwiza amashusho y’ibinyoma kuri YouTube

Sep 4, 2025 - 13:05
 0

Polisi y’u Rwanda yo mu Karere ka Burera yataye muri yombi umugabo w’imyaka 36, wo muri aka Karere wari umaze iminsi asohoye amashusho y’ibinyoma abinyujije ku muyoboro wa YouTube.

Ku wa Gatatu tariki ya 3 Nzeri 2025, nibwo Uyu mugabo yafatiwe mu Kagari ka Mubuga mu Murenge wa Butaro mu Karere ka Burera.

Aya makuru y’ibinyoma yavugaga ko mu Karere ka Musanze hatewe igisasu urusengero rukagwira abantu, bamwe bagapfa abandi bagakomereka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko uyu mugabo yatawe mur yombi  nyuma yo gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma kandi aca igikuba mu bantu.

Yagize ati “ Yafashwe kuri uyu wa Gatatu, ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.”

Yakomeje avuga ko uyu mugabo akurikiranyweho gutangaza ibinyoma bica igikuba mu baturage, aboneraho gusaba abantu bafite uburyo n’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo n’amakuru, kubikora mu buryo bwiza, aho gukwiza ibihuha bisenya igihugu, bikanakura umutima abaturage.

Yakomeja agira ati “ Intwaro iyo ari yo yose wakoresha usenya cyangwa uvuga ibinyoma bisenya, bica igikuba ndetse bigatera ubwoba, ntabwo bishobora kwemerwa n’uwo ari we wese. Uzabikora, azafatwa, ashyikirizwe inzego zibishinzwe zimukoreho iperereza ndetse zinamenye n’icyo yari agendereye. Ni yo mpamvu n’uriya yashyikirijwe inzego zishinzwe kumukurikirana.”

Uyu mugabo kugeza ubu afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Butaro, mu gihe iperereza rikomeje.