issa
Amerika yiteguye gukuraho ibihano yari yarafatiye Syria

May 14, 2025 - 09:05
 0

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yiteguye gukuraho ibihano byafatiwe Siriya, mbere y'inama iteganijwe aza kugirana n'umuyobozi wayo Ahmed al-Sharaa.

Trump yabitangarije i Riyadh muri Arabie Saoudite, aho yari yitabiriye inama y’ihuriro ku shoramari.

Yagize ati: “Ndaza gutegeka ihagarikwa ry’ibihano kuri Syria, mu rwego rwo kubaha amahirwe y’ubuhangange. Ni cyo gihe iyo ngo bashashagirane. [Ibihano] byose turabikuraho. Amahirwe masa Syria, mutwereke ikintu kidasanzwe.”

White House yavuze ko Trump yemeye kuza kubonana na perezida  wa Siriya ku wa gatatu  mu rwego rwo kuzenguruka iburasirazuba bwo hagati.

BBC ivuga ko nyuma y’uko Trump akuyeho ibihano, Siriya  yabyishimiye aho humvikanye impundu, imbyino ndetse n'amasasu yo kwizihiza ibyo byishimo.

Ibihano byari byarabujije gutera inkunga zose z’amahanga, harimo n’imfashanyo, kugera muri Siriya, gukumira kiriya gihugu muri sisitemu mpuzamahanga y’imari, ibyatumaga kugishoramo imari bigorana.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko ibihano igihugu cye cyari cyarafatiye Syria byatanze umusaruro, gusa igihe kikaba kigeze ngo kiriya gihugu cyo mu burasirazuba bwo hagati na cyo kijye mbere.