Amerika yategetse abanya-Nigeria kwerekana imbuga nkoranyambaga
Ambasade y’Amerika muri Nigeria byasohoye itangazo ritegeka abashaka VISA bo muri Nigeria ko basabwa kwerekana imbuga nkoranyambaga zabo.
Ni ubutumwa bwatambukijwe ku mbuga nkoranyambaga z’iyo Ambasade aho basobanuye ko mbere yo kuzuza impapuro zisaba VISA uzajya utegekwa gutanga amazina ukoresha ku mbuga nkoranyambaga mu gihe cy’imyaka itanu.
Izi ngamba zashyizweho mu rwego rwo gukaza umutekano kuko usanga abakoresha imbuga nkoranyambaga mu kwibasira umutekano w’Amerika.


Kinyarwanda
English
Swahili









