Amerika yahagaritse gutanga Visa ku bihugu 75 birimo n'u Rwanda
Mu cyemezo gikomeye cyatangajwe kuwa 14 Mutarama 2026, guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko izahagarika gutanga viza z’abimukira ku baturage bavuye mu bihugu 75, mu rwego rwo gukaza uburyo bwo gutoranya abinjira mu gihugu. Iki cyemezo kikaba kizatangira gukurikizwa kuva ku itariki ya 21 Mutarama 2026, kandi n'u Rwanda akaba ari kimwe muri ibi bihugu.
Perezida Trump yatangaje ko ashaka guhagarika by’agateganyo gutanga viza mu bihugu 10 birimo n’u Rwanda, avuga ko hakenewe kongera igenzura ku basaba kwinjira muri Amerika. Ibi biramutse bishyizwe mu bikorwa, byatuma abateganya kwiga, gusura imiryango cyangwa gusaba ubundi bwoko bwa viza bategereza igihe kitazwi.
Abahanga mu by'amategeko ya immigration bavuga ko iki cyemezo kigaragaza uburyo guverinoma ya Trump ishaka kongera igenzura ku bantu binjira mu gihugu, by’umwihariko ababa bafite intego yo kwitabira gahunda zifasha abaturage baba mu gihugu cya Amerika. Mu itangazo ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yavuze ko iki cyemezo cyashyizweho muri gahunda yo gukumira abashobora guhungabanya umutekano wa Amerika.
Urutonde rw’ibihugu 75 bizahagarikirwa gutunganyirizwamo visa birimo: Afghanistan, Brazil, Iran, Nigeria, Russia, Somalia, Thailand, ndetse n'u Rwanda mu bindi bihugu bitandukanye byo muri Afurika, Aziya, Amerika y’Epfo n’Amajyaruguru, n’ahandi.
Abahanga mu by’imigenderanire n’amategeko ya viza bavuga ko iki cyemezo kitorishye kuko gishobora kugira ingaruka zikomeye ku miryango, imishinga y’akazi no ku banyeshuri bifuza kungukira ubumenyi muri Amerika. Hari abavuga ko byongereye impungenge ku bantu bari bafite gahunda yo kwimukira cyangwa gusura imiryango yabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari bagitegereje kugenda.
Iki ni kimwe mu byemezo bya politiki ya Trump bigamije gukaza inzira z’abinjira mu gihugu, birimo no kugabanya umubare w'abantu basaba ubuhunzi (asylum) cyangwa ku bandi bari mu nzira yo kubona ubuzimagatozi (green card). Abasesenguzi bavuga ko iki cyemezo kizarushaho gutuma gahunda zo kwimukira muri Amerika zihinduka bidasanzwe mu mateka yayo ya immigration.


Kinyarwanda
English
Swahili









