Amb. Nyamvumba yatanze impampuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Seychelles
Ambasaderi Gen. Patrick Nyamvumba yashyikirije Perezida wa Seychelles, Wavel Ramkalawan, impapuro zimwerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Gicurasi 2025 aho Gen. Nyamvumba yaganiriye na Perezida Wavel ku gushimangira umubano ukomeje kuranga ibihugu byombi n'ubufatanye bubyara inyungu mu ngeri zinyuranye.
Ibihugu byombi umubano wabyo ugenda utera intambwe kuko nko mu 2013 ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’ubutwererane mu nzego zirimo ubukerarugendo, ikoranabuhanga uburezi, ubuhinzi, ishoramari, itumanaho n’ibindi.
Si ibyo gusa kuko mu 2018, ibihugu byombi byasinyanye andi amasezerano mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere.
Muri Werurwe uyu mwaka wa 2025 kandi, U Rwanda na Seychelles byasinyanye amasezerano y'imikoranire mu bijyanye no kuzamura ireme n’imikorere y’urwego rushinzwe serivisi z’igorora, amahugurwa y'abakozi, ubushakashatsi n'ibindi.
Muri Kamena 2023, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeanette Kagame bagiriye uruzinduko muri Seychelles rwasize hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu nzego zinyuranye zirimo, ubufatanye mu bya gisirikare n’umutekano, iyubahirizwa ry’amategeko, ubuhinzi, ubuzima n’ubukerarugendo.


Kinyarwanda
English
Swahili









