AFC/M23 yungutse andi maboko mashya nyuma ya Joseph Kabila
Marcelin Cishambo wahoze ayobora Kivu y’Epfo yinjiriye muri AFC/M23, iherutse kwakirwa na Joseph Kabila.
Ihuriro rya politiki n'umutwe wa gisirikare AFC/M23 ryatangaje ko ryakiriye uwahoze ari Guverineri w’Intara ya Kivu y’Epfo, Marcelin Cishambo, hamwe n’abandi banyapolitiki barimo abatavuga rumwe n’ubutegetsi, bifatanyije n’iri huriro riri gukorana bya hafi na Joseph Kabila, wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Kamena 2025, na Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wa AFC/M23 ushinzwe ibya politiki.
Mu butumwa bwe, Kanyuka yagize ati: "Kuri uyu wa Gatatu, i Goma, twemeje ku mugaragaro ko Marcelin Cishambo, wahoze ari Guverineri wa Kivu y’Epfo, yifatanyije natwe. Yaje ari kumwe n’abandi banyapolitiki baniraribonye, bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’abaturutse muri diaspora."
Yakomeje ashishikariza n’abandi bafite inyota yo gukorera igihugu kwifatanya na AFC/M23, avuga ko iri huriro rifunguye amarembo ku bantu bose bafite icyifuzo cyo kubaka igihugu.
Cishambo yahoze ayobora Kivu y’Epfo hagati y’umwaka wa 2010 na 2017. Kwifatanya kwe na AFC/M23 bibaye nyuma y’aho iri huriro riherutse kwakira Joseph Kabila, wahoze ari Perezida wa Congo, ubu ukorera ibikorwa bya politiki mu Mujyi wa Goma.
Kabila wageze muri Goma mu mpera z’ukwezi kwa Gicurasi, yakomeje kugirana ibiganiro n’amatsinda atandukanye y’abaturage n’abayobozi, avuga ko agamije kumva ibitekerezo byabo kugira ngo ashobore kugira uruhare mu gusubiza igihugu cyabo ku murongo, avuga ko cyazahajwe n’ubutegetsi buriho budafite ubushobozi.


Kinyarwanda
English
Swahili









