Abanyamategeko ba P Diddy bahaye gasopo Netflix
Byitezwe ko ku wa 02 Ukuboza 2025 Netflix itangira kwerekana filime mbarankuru igaruka ku bikorwa by'ubugizi bwa nabi bwa P Diddy mu minsi ye ya nyuma.
P Diddy yahamijwe ibyaha bibiri, akatirwa igifungo cy'imyaka ine muri gereza.
Ariko rero nubwo Netflix yiteguye gucuruza iyo filime irimo amashusho yagiye hanze mu buryo butewe kuko yashyizwe hanze n'abakozi ba P Diddy nyuma y'uko afunzwe.
Umuraperi 50 Cent niwe wateguye uwo mushinga wa filime mu rwego rwo gushyira ku iherezo ubwamamare bwa P Diddy batigeze bavuga rumwe mu bihe byabo.
Kuri ubu rero, TMZ yaganiriye na Juda Engelmayer,umuvugizi wa P Diddy yerekana ko biyamye kandi bahaye gasopo Netflix.
Yagize ati"Netflix igiye gushyira hanze ikitwa (imvugo ice amazi ikintu runaka) filime mbarankuru y'ubuzima bwa P Diddy, ariya mashusho yagiye hanze mu buryo butemewe, biteye isoni ntabwo tuzabyihanganira".
Ku wa 01 Ukuboza 2025, 50 Cent mu kiganiro kitwa 'Good Morning America ' yamamaje iriya filime irimo amashusho atarigeze ajya hanze mbere y'uko P Diddy atabwa muri yombi muri Nzeri 2024.
Juda Engelmayer,uvugira P Diddy yasabye umuyobozi mukuru wa Netflix, Ted Sarandos ko bahagarika gutambutsa iyo filime kuko irimo amashusho ya P Diddy afite imyaka 19 kandi afite uburenganzira bwo kuyakoresha icyo yifuza.
Abanyamategeko bavuga ko muri iyo filime harimo ibiganiro n'abamwunganira kandi ntibyagenewe rubanda. Ibyo byose byakozwe nta burenganzira Netflix yasabye ku buryo bumva ko ari agasuzuguro.
Iyo filime yitwa 'Sean Combs: The Reckoning." yateguwe na 50 Cent umaze imyaka irenga 20 avuga nabi P Diddy. Aba baraperi baheruka guhura mu 2004 banifata ifoto.


Kinyarwanda
English
Swahili









