Abahinde barenga 1000 birukanwe muri Amerika
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buhinde, Randhir Jaiswal, yatangaje ko hafi 62% by’Abahinde bamaze kwirukana basanwe binyuze mu ndege zisanzwe zitwara abagenzi, nubwo atigeze atanga ibisobanuro birambuye kuri iyo mibare.
Inkuru ya BBC ivuga ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Donald Trump, aherutse gutangaza ko u Buhinde bukwiye gukora ibishoboka byose kugira ngo bwakire abenegihugu babwo bari muri Amerika badafite ibyangombwa.
No muri Gashyantare, Leta ya Amerika yohereje mu Buhinde abimukira barenga 100 biciye mu ndege za gisirikare. Hari amakuru avuga ko bamwe muri abo bantu bari bambaye amapingu ubwo bagarurwaga.
Guverinoma ya Amerika ivuga ko ifite amakuru ko abantu bagera ku 18,000 bakomoka mu Buhinde binjiye muri Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Mu kwezi kwa Gicurasi, ambasade ya Amerika i New Delhi yasohoye itangazo rihamagarira abantu bose bari muri Amerika badafite ibyangombwa kumenya ko bashobora kwirukanwa. N’abari bafite ibyangombwa ariko byararengeje igihe nabo bashobora kwirukanwa, kabone n’ubwo baba barinjiye mu gihugu mu buryo bwemewe.
Bamwe mu birukanwe bacyuwe mu ndege za gisirikare abandi bagenda mu zisanzwe z'ubucuruzi
Jaiswal yavuze ko u Buhinde busanzwe bufite ubufatanye na Amerika mu gukemura ibibazo by’abimukira. Gusa, mbere yo kwakira umuntu uwo ari we wese woherejwe n’Amerika, u Buhinde bubanza kwemeza ko ari umwenegihugu wabwo.
Yakomeje avuga ko politiki nshya za Perezida Trump zishobora kugira ingaruka ku banyeshuri b’Abahinde bari biteguye kwiga muri kaminuza zo muri Amerika, ndetse n’abari basanzwe bahiga. Ibi yabivuze nyuma y’aho Trump atangarije ko yahagaritse kwakira abimukira ndetse akirukana n’abanyeshuri bigaga muri kaminuza nka Harvard.
Ku wa Kane, Leta ya Amerika yatangaje ko yahagaritse by’agateganyo gahunda yo gukora ibizamini byo gusaba viza ku banyamahanga, mu gihe iri gukora isuzuma rigamije kunoza uburyo bwo gukurikirana ibikorwa byabo ku mbuga nkoranyambaga.
U Buhinde butangaza ko bufite abanyeshuri bagera ku 330,000 boherejwe kwiga muri Amerika mu mwaka wa 2023-2024, bituma buza ku isonga mu bihugu bifite abanyeshuri benshi biga muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.


Kinyarwanda
English
Swahili









