issa
Twirwaneho yatangaje ko u Burundi bwarunze ingabo hafi y’aho Abanyamulenge batuye

Jan 9, 2026 - 13:51
 0

Umutwe witwaje intwaro wa MRDP-Twirwaneho ubarizwa muri AFC/M23 watangaje ko ufite amakuru yizewe agaragaza ko ingabo z’u Burundi ziherutse koherezwa mu bice bitandukanye byo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, hafi y’aho Abanyamulenge batuye, bikaba bivugwa ko zigamije kugaba ibitero kuri uyu mutwe.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’uyu mutwe, MRDP-Twirwaneho yavuze ko kubona izo ngabo z’igihugu cy’u Burundi ziri hafi y’ibice bituwe n’abasivili ari ikintu gihangayikishije cyane, kuko bishobora gushyira mu kaga ubuzima n’umutekano w’abaturage b’inzirakarengane.

Uyu mutwe uvuga ko ibikorwa by’ingabo z’u Burundi biri muri aka gace bishobora kuba bigamije gukomeza ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’Abanyamulenge, umuryango umaze igihe ugaragaza ko wibasirwa n’imitwe itandukanye yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

MRDP-Twirwaneho yashimangiye ko itazarebera mu gihe haba habayeho igikorwa icyo ari cyo cyose cyo gutera abasivili, ivuga ko izafata ingamba zose ziboneye mu rwego rwo kurinda abaturage n’ibice batuyemo. Yongeyeho ko ifite inshingano zo kurinda umutekano w’Abanyamulenge no kwirinda ko hakomeza kumeneka amaraso y’abantu b’inzirakarengane.

Uyu mutwe wasabye kandi amahanga n’imiryango mpuzamahanga gukurikiranira hafi ibiri kubera muri Kivu y’Amajyepfo, no gufata ingamba zihutirwa mu gukumira ibikorwa by’ingabo z’amahanga bivugwa ko byinjira muri RDC bitabiherewe uburenganzira, cyane cyane igihe bishobora guteza umutekano mucye mu baturage.

Kugeza ubu, leta y’u Burundi ntiragira icyo itangaza ku mugaragaro ku byatangajwe na MRDP-Twirwaneho, ariko ibi bivuzwe byiyongera ku bibazo by’umutekano bikomeje kwiyongera mu burasirazuba bwa RDC, aho imirwano, impunzi n’ibibazo by’uburenganzira bwa muntu bikomeje gufata indi ntera.