Ngoma: Abahinzi bahangayikishijwe n'udukoko twangiza imyaka yabo
Abaturage batuye mu Murenge wa Gashanda Akarere ka Ngoma bavuga ko bahinga imyaka bakarumbya kubera udukoko tubangiriza imyaka yiganjemo ibinyampeke n'ibinyabijumba .
Abahinzi bavuga ko hashize imyaka itatu bahinga ntibeze imyaka kubera udukoko tumeze n'agasimba kitwa umukondo w'inyana tubonera ntibashobora kubera utwo dukoko twangiza imyaka yabo ntishore ibinyabijumba cyangwa ngo ibinyampeke bikure nkuko byari bisanzwe .
Umwe mu baturage avuga ko utwo dukoko duhangayishije abahinzi kuko imyaka itatu ishize twugarije ibihingwa bihinga muri ako gace .
Yagize ati "Twaje guhura n'udukoko tumeze nk'umukondo w'inyana, yaba ibishyiramo, yaba ibigori, ibijumba n'amateke ntabwo twigeze dusarura yewe n'imyumbati ntacyo wabonaho."
Undi muturage nawe avuga yahinze imyaka mu gihembwe cy'ihingwa 2026A ariko utwo dukoko tukamukenyeza rushorera.
Ati "Ibigori nateye aho kugira ngo bizamuke byaheze hasi kandi imvura yaraguye bishoboka. Ibigori ntibyigeze byigira hejuru, ibishyiramo byarazamutse ariko birahishira bihinduka umuhondo kandi byakagombye kuba byeze ."
Umunyamabanga Nshingwabikowa w'Umurenge wa Gashanda, Ngenda Mathias avuga ko abaturage bazishakamo ibisubizo bafatanyije n'ubuyobozi nkuko byagenze mu Murenge yahoze ayobora .
Ati" Ndi mushya muri Gashanda ariko ntabwo ndi mushya muri sisiteme naho nari ndi mu Murenge wa Zaza icyo kibazo cyari gihari. Uburyo twagishakiye igisubizo, twaguraga umuti, tugasaba imbuto, Akarere kakaduha imbuto noneho tukawutera mbere yo gutera izo mbuto kandi byarakemutse icyo gihe."
Ngenda Mathias Bizimana aremeza agira ati"Ubu itera ry'ibigori ryararangiye ariko ingamba ni zimwe, turakomeza ubukangurambaga igihe ubwo bukoko buzaba bugihari kuko bwagiye bukwira hose none igihe cyo gutera imyaka tuzaba dukoresha ubwo buryo bwo gutera umuti nko muri Zaza mu gihe ababishinzwe bagishaka igisubizo."
Ntabwo ari ubwa mbere mu Ntara y'Iburasirazuba havuzwe udukoko twibasira imyaka yiganjemo ibinyampeke n'ibinyabijumba kuko twavuzwe no mu karere ka Rwamagana.


Kinyarwanda
English
Swahili









