Kwibuka31: Uwahungabanye agomba gushyirwa ahantu hatuje-RBC

Apr 7, 2025 - 10:48
 0

Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru bitandukanye, basabwe gutanga amakuru uburyo abaturage bagomba kwitwara, mu gihe hagize uhuye n’ikibazo cy’ihungabana mu muhango wo kwibuka ku ncuro ya 31 Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi byagarutsweho mu kiganiro cyahuhe Cyahuje Abanyamakuru  n’abayobozi muri RBC (Rwanda biomedical Center), AVEGA, Ibuka, Imbuto Fondation na Sosiyete Sivile.
Prof Dr. Gishoma Darius Umuyobozi muri RBC Ushinzwe Ubuzima bwo mu mutwe yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 imibare y’abantu bagiye bakira mu gihe cyo kwibuka, bagiye bahungabana (trauma) mu cyumweru cyo kwibuka uhereye ku ya 07 kugeza ku ya 13 yagiye itumbagira.

Iyo mibare igaragaza ko mu gihe cya Covid-19 mu mwaka wa 2015 kugeza 2020 imibare nubwo yagiye igabanuka, kuko abantu batari bafite aho kwibuka bari mu rugo, abantu bagiye bafashirizwa iwabo.
Abacitse ku icumu rya Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994, ihungabana n’ibimenyetso mu 2010 kugeza 2014 bari hagati y’i 3000 n’i 4000.

Kwibuka ku incuro ya 30 mu mwaka wa 2024, abacitse ku icumu bahuye n’ihungabana bari 2016, nubwo imibare igenda igabanuka usanga Abanyarwanda bafite imyaka iri hejuru ya 35 kugeza 65 bakunze guhura n’ikibazo cy’ihungabana.
Abafite munsi y’imyaka 35 bakomoka ku babyeyi bahuye n’ingaruka za Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994, ho imibare iracyari mike.

Abahuye n’ikibazo cy’ihungabana mu mutwe muri site zitandukanye mu gihe cyo kwibuka, ntabwo bakirwa kwa muganga ngo birekeraho, bakurikiranwa n’imiryango nka Ibuka, Avega, Imbuto Fondation mu gihe cy’iminsi 100 kugeza iwabo.
Bimwe mu bimenyetso biranga umuntu wahuye n’ihungabana hari kwikanga amashusho, gutitira, kwitura hasi, ugaragaje bimwe muri ibyo bimenyetso baramukurikirana, mu mudugudu, kuko hari abagaragaza ibimenyetso byoroheje.
Hari n’abandi bagaragaza ibimenyetso nyuma y’icyumweru cyahariwe kwibuka kuva ku italiki 7 kugeza 1, kuko ntabwo ari icyo gihe gusa, usanga abantu bari hagati ya 500 na 700 baza kwa muganga kubera ihungabana.

Itangazamakuru kimwe n’imbuga nkoranyambaga (social media), basabwe gutanga ubutumwa bugabanya ibyongera ibikomere uwahungabanye, ahubwo hakiyongera ubudaheranwa.
Uyu mwaka wa 2025 hahuguwe abajyanama b’ubuzima, abafashamyumvire mu gikorwa cyo kwibuka, ibigo nderabuzima, ibitaro bikuru, CHUK, CHUB, King Faycal , ibitaro by’uturere, kugira ngo abahuye n’ikibazo cy’ihungabana mu mutwe babone ubufasha. 

Mu rwego rwo guhabwa igisubizo kirambye, hari imirongo yashyizweho ku bahura n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe, ari yo 114, Polisi 112, 912 cyangwa 2100, uhabwa igisubizo cyihuse.
Habumuremyi Emmanuel Umunyamabanga Nshingwabikorwa ry’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru (ARJ), yashimiye imikoranire hagati y’abanyamakuru na RBC, kuko mu gihe umunyamakuru na we ahuye n’ikibazo cy’ihungabana yagiye gutara inkuru na we yafashwa, bagenzi be bakamuba hafi, kuko muri icyo gihe aba yiyumva atakiri mu isi, abari hafi bakamufasha, ahubwo bakamufasha kwiremamo icyizere. 

Sosiyete sivile, ishimira uruhare rw’abaganga mu buryo bw’ubuvuzi, aho kuva 2018 Abanyarwanda bamenye ikibazo cy’ubuzima bwo mutwe, bashima intambwe yatewe, mu gukemura ibibazo abacitse ku icumu batishoboye bahura na byo mu kubaka ubudaheranwa.

Aimée Josiane Umulisa, umukozi muri Ibuka, yavuze ko abafite ibikomere bari bakeneye gusindagizwa, kuko abarokotse bari bakeneye igihugu, nubwo hari byinshi by’abashegeshe, harimo ihungabana n’ingaruka zirimo agahinda gakabije. 

Umulisa ahamya ko mu 2024 bafashije abantu 2016 bahuye n’ibimenyetso by’ihungabana kwibuka ku ncuro ya 30, ko bagiye kubareba mu midugudu iwabo, kubaremera no kubitaho, kubaha ibyokurya, kuko abenshi batari barabonye umwanya wo kunamira ababo, ko ari cyo gihe cyo kubafasha no kubahumuriza, bityo bagasubira mu buzima busanzwe batekanye.

Indi minsi isanzwe abacitse ku Icumu rya Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, usanga batabona ababitaho, ko bagomba kubakirwa ubudaheranwa, kuko ingengabitekerezo ya Jenoside, birababakomeretsa ko tugomba gukumira icyabasubiza inyuma, mu gihe cyo kwibuka 31, umuntu wese asubira muri ibya bihe, kuko ahura n’uburemere n’amateka, aba akeneye gufashwa.
Abantu 100 bahuguwe na Rbc, Ibuka na Minubumwe mu kwita ku bafite ibibazo muri Bugesera Ruhango na Kicukiro barimo n’abanyeshuri.

Ihungabana riracyariho ntakwirara, serivise zirahari uhereye ku rwego rwo hasi muri kominote zitandukanye, ukeneye ubufasha n’utanga ubufasha, hakwiye rero gikurikirana, hibazwa uhungabana akurikiranwa gute mu gutanga ubwo bumenyi.

Abatanga ubufasha mu baturage ku ihungabana burahari, abantu bashobora kwibaza ihungabana ni iki, ni bimenyetso mpuruza, aho umuntu wagize icyo kibazo hari urubavu agomba kuryamira, kunywa amazi hari icyo bisobanuye, ubufasha bw’ingenzi, kumushyira ahantu hatuje.

Ibimenyetso mpuruza by’umuntu ufite ikibazo cy’ihungabana mu mutwe hari kugira amarira menshi, agahinda kenshi, guhumeka insigane mu gihe arimo gukurikirana kwibuka, agira amarangamutima, kugira ubwoba bwinshi, agataka cyane, guhunga, rimwe na rimwe akihisha agasimbuka ahunga abagiye kumwica, uwo muntu ugaragaje ibimenyetso mpuruza hakiri kare akwiye gufashwa hakiri kare.

Ubufasha ahabwa ni kumushyira ahantu hatuje hihereye, hagomba guteganywa mbere bakamuhumuriza, kugira ngo atigirira nabi cyangwa kugirira abandi nabi.
Uwahungabanye agomba kubwirwa amagambo amuhumuriza, imvugo ituje ihumuriza, agomba guhabwa ubufasha bwimbitse, ntumuhate ibibazo, umwereka ko muri kumwe, kuko bidakozwe neza byamusubiza mu bihe bikomeye, ni ukumugira inama, iyo atabonye ubufasha bituma umuntu adakira vuba, iyo bikomeje bamugeza kwa muganga. 

Ikindi gitera ihungabana ni ukutamenya aho imibiri y’ababo yashyizwe, kutamenya amakuru ahagije, byongera ubukana, biragora gufunga icyo gice cy’ubuzima.
Umunyamakuru agomba kubaka inkuru ye agamije kwerekana icyahise, ubu n’ikizaza, kureba icyabaye uyu munsi no kubaka ahazaza, ko inkuru igomba gushingira ku ibyiyubatse, amaso ntakomeze kureba akahise.

Abanyarwanda bakwiye kwinjira mu cyunamo bakomeye, bafite imbaraga, igihe cyo kwibuka, bakomeye, kubaka no kwiyubaka, kudaheranwa n’agahinda, ubudaheranwa, kwibuka ni umwanya wo kurira no gufashwa.
Inzego z’ubuzima ntawe utanga icyadafite, abanyamakuru n’imbuga nkoranyambaga (social media), bakwiye kwiyumvamo ubunyarwanda no kwirinda ibisenya.

Basanda Ns Oswald

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.