issa
Kimisagara: Umuyobozi wa APACE arashinjwa gutwara iduka ry’umuturage

Nov 12, 2025 - 13:35
 0

Umugore witwa Rose yasabye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge kumufasha kugira ngo umuyobozi w’Ishuri ryisumbuye rya APACE riherereye mu Murenge wa Nyakabanda,Akarere ka Nyarugenge witwa Senkware Emile, amusubize inzu ye yakoreragamo ubucuruzi amaze igihe yaramutwaye.

Ibi uyu mugore utuye mu Murenge wa Muhima, yabisabye inzego zitandukanye zirimo n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge na Polisi, mu Nteko rusange yabereye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugege,ku wa Kabiri tariki ya11 Ugushyingo 2025. 

Uyu mugore witwa Rose yavuze ko uyu Senkware uyobora ishuri ryisumbuye rya APACE, yamuriganyije amutwara inzu y’ubuyuruzi iherereye Nyabugogo ahitwa mu Nkundamahoro, nyuma y’uko umugabo we yitabye Imana mu 2021 ndetse yifuza ko ayimusubiza akanamusubiza amafaranga yose y’ubukode amaze yishyurwa n’abayikodesha. 

Yagize ati “ Njye mfitanye ikibazo n’umugabo witwa Senkware, yantwaye idepo irebana na hariya kwa Manu, ni ukuvuga twari dufite amadepo atatu maze abiri umugabo wanjye aza kuyamugurisha nanjye rwose ndasinya hanyuma mu 2021 amaze gupfa nagiye kwishyuza umupangayi wakodeshaga mu iyindi depo imwe twari dusigaranye anyima amafaranga ambwira ko hari uwo ajya ayishyura ariwe uyu Senkware.” 

Yakomeje avuga ko kugeza ubwo Senkware yakomeje kwiyitirira iyo depo yindi akajya ayishyuza kandi atari iye aboneraho gusaba ubuyobozi kumurenganura. 

Ati “ Bakomeje kujya bamwishyura njya mu nzego zose mbereka impapuro we akajya avuga ko ari iye, namwe ni mundebere ng’ibi ibyangombwa byayo nawe mumubaze ibyangombwa bigaragaza ko ari iye abigaragaze.” 

Sekware Emile, nawe yakomeje gutsimbararira ubuyobozi n’abitabriye inteko y’abaturage ko iyo nzu ari iye ndetse yayiguze n’umugabo w’uwo mugore ariko yabazwa ibyangombwa byayo n’amasezerano yagiranye na nyakwigendera akayabura. 

Yagize ati “ Rwose nabanje ngura ibyumba bibiri nyuma nza no kongera ngura n’icyumba cya Gatatu gusa n’uko icyangombwa ntaje ngifite ariko ng’iyi boridero .” 

Uyu muyobozi wa APACE Senkware ,akimara kuvuga atya, abari bitabiriye inama bahise bamukwena ndetse banamushinja ubuhemu. 

Umwe yagize ati “ Ba nyakubahwa uyu mugabo arabeshya rwose kubera ko hari n’igihe twagiye kubareba kugira ngo iki kibazo cy’uyu mugore gikemuke dusanga ari kumwe n’umuyobozi w’inkundamahoro ariko akitubona yhise ajya mu modoka bose baragenda badusiga aho, none se koko tutabeshye yaba yaraguze inzu akibagirwa kujyana amasezerano yayo akayasigira uyu mugore?”

Nyuma y’uko bigaragaye ko Senkware Emile, adafite ibyangombwa by’inzu yiyitirira ,ubuyobozi n’inzego z’ubutabera zari zitabiriye iyo nteko na Polisi bamuhaye icyumweru kimwe gusa cyo kuba yagaragaje icyemeza ko iyo nyubako ari iye. 

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge ,Ingangare Alexis, yagize ati “ Umva reka nkudohorere nguhaye icyumweru uzabe wazanjye amasezerano mwagiranye n’umugabo we mugura iyo nzu kandi nutayazana umenye ko inzu azahita ayisubirana kandi uzahita unatangira kureba uko uzamwishyura amafaranga yose wagiye wishyurwa.”

Nyuma y’icyo cyemezo abitabiriye inteko rusange y’abaturage bose bahise bagaragariza ubuyobozi ko banyuzwe n’uwo mwanzuro ndetse baboneraho kubusaba kujya buza Ibibazo bitandukanye abaturage bakunze kugaragariza mu Nteko rusange.

Nyuma y'uko abuze amasezerano agaragaza ko iyo nzu ari iye byasekeje abitabiriye Inteko rusange

Abayoboye INteko rusange y'abaturage banenze Senkware

Yahawe icyumweru kimwe cyo kuba yagaragaje icyemeza ko iyo nzu ari ye

Senkware yagaragaje boridero y'uko yaguze iyo nzu ariko abura amasezerano abigaragaza

abaturage bashinjwe ubuhemu umuyobozi w'Ishuri ryisumbuye rya APACE

Rose yasabye ubuyobozi ko Senkware Emile amwishyura amafaranga yose abapangayi bamwishyuye

Nov 12, 2025 - 13:51