Hagiye gufungurwa kaminuza yigisha ururimi rw’amarenga
Mu mwaka w’amashuri uzatangira muri Nzeri, mu Rwanda hazatangira kwigishwa amasomo yo ku rwego rwa Kaminuza y’Ururimi rw’Amarenga azaba agenewe abazigisha abandi n’abazakora ivugabutumwa.
Ibi byatangajwe ku wa Gatandatu tariki ya 24 Mutarama 2026 ubwo hatangwaga inyubako izakoreramo ishuri rya Africa Deaf Christian College riherereye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Gashora.
Iri shuri rizakira abanyeshuri bafite ubumuga n’abatabufite. riri gushaka ibyangombwa bitangwa n’Inama y’Amashuri Makuru na Kaminuza ngo rizatangire kwigisha mu cyiciro cya Kabiri cya kaminuza (Bachelor) ku barangije amashuri yisumbuye ariko n’abandi basanzwe barize andi masomo ya kaminuza.
Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga (NCPD), Ndayisaba Emmanuel, yatangaje ko iryo shuri ari igisubizo ku burezi bw’abafite ubumuga burimo kutumva no kutavuga kuko hari hakiri icyuho kinini mu mashuri.
Yagize ati “Twasanze mu bafite ubumuga dufite muri kaminuza abafite ubwo kutumva no kutavuga ari bake cyane. Usanga muri kaminuza abafite ubumuga bw’ingingo n’abafite ubumuga bwo kutabona biga nta kibazo ariko icyo cyiciro kindi kigasigara. Iri shuri rizadufasha kugira umubare uhagije w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga n’ubwo n’ibindi byiciro bizazamo.”
Ndayisaba yasabye abashinze iryo shuri gutekereza no ku masomo y’igihe gito yo kwigisha amarenga ku buryo nk’abakozi bajya biga kugira ngo amarenga abe itumanaho rizwi na benshi kuko usanga abafite ubumuga bakigorwa no gutumanaho n’abandi.
IGIHE ivuga ko umuyobozi w’Umuryango wa Gikirisitu witwa Deaf Action Ministry Rwanda wubatse iryo shuri, Kayigi Omar, yavuze ko igitekerezo cyaturutse ku kubona ko ubushobozi bw’abafite ubumuga ariko bakabura uko babukoresha bitewe n’ikibazo cy’itumanaho.
Yagize ati “Hari icyuho cy’uko abafite ubumuga batigirira icyizere kandi bashoboye bitewe no kutagira ubumenyi. Nta kindi cyari kubikemura uretse gushaka abarimu bazabigisha kandi mu buryo buhuye n’ubumuga bafite.”
“Ikindi cyari gihari cyari ahantu ho kubyigira mu buryo bufatika, kinyamwuga kandi no mu bihugu duturanye icyo kibazo kirahari biragoye kubona ahantu bigisha abasemuzi b’amarenga.”
Dr. Mukarwego Betty wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, afite ubumuga bwo kutabona. Yavuze ko iryo shuri rizakuraho imbogamizi y’abarimu b’abafite ubumuga ndetse ritange n’umusanzu mu karere kuko nta handi riri.
Nyiraminani Marie Goretti wavutse afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga yabwiye RBA ko ahura n’imbogamizi ikomeye yo kwaka serivisi kuko agereranyije, abatarenga 2% ari bo bashobora kuvugana mu marenga ku buryo kuba ubwo bumenyi bugiye kugera kuri benshi ari ingenzi cyane.
Imibare yo mu 2022 igaragaza ko Abanyarwanda 391.775 bangana na 3,4% by’abafite kuva ku myaka itanu kuzamura bafite ubumuga.
Muri Kamena 2025, NCPD yagaragaje ko 64,2% by’abana bafite ubumuga ari bo bonyine biga mu gihe abandi 35,8% bangana n’abana 17.302 batiga ku mpamvu zitandukanye.


Kinyarwanda
English
Swahili









