issa
Gatsibo: Abatwitse inzu y'umuturage bateje urujijo

Jan 17, 2026 - 20:57
 0

Abaturage bo mu Mudugudu wa Rukiri mu karere ka Gatsibo bavuga ko batewe impungenge n'ibyo umuturanyi wabo yakorewe n'abamutwikiye inzu n'ibiyirimo, mu gihe hari amakuru avuga ko amaze igihe abangamirwa n'abajura bamwibaga

Abatuye mu Mudugudu wa Rukiri Akagari ka Nyamirama, Umurenge wa Gitoki Akarere ka Gatsibo bavuga ko ibikorwa by'ubu bugizi bwa nabi byibasiye uwitwa Dushimimana Patrique watwikiwe inzu byababaje ndetse bakavuga ko nabo byabateye impungenge.

Abo baturage bavuga ko babajwe no kuba umuryango wa Dushimimana ari wo wibasirwa n'abamaze igihe bamwiba ariko by'umwihariko bakaba barashenguwe nuko yatwikiwe inzu ku wa Kane tariki ya 12 Mutarama 2025, ibyarimo byose bigashya.

Aba baturage bavuga ko abantu bataramenyekana bafashe ibintu by'uwo muryango, birimo imyenda n'ibikoresho byo mu nzu byose barabitwika ndetse batwika inzu yabo kubw' amahirwe ntiyakongoka kuko abaturanyi bamutabaye bakazimya umuriro wagurumanaga.

Dushimimana Patrique batwikiye adahari, avuga ko hashize igihe yibasirwa n'abamwibaga ariko noneho bakaba muri iki cyumweru baramukoreye igikorwa ndengakamere bagatwika ibyo atunze byose ndetse bashumika n'inzu ye. Uwo mugabo anavuga ko byamuteye ubwoba binamutera kwiheba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umusigire w'Umurenge wa Gitoki, Manyuzwe Pierre Claver, yabwiye Radiyo Ishingiro dukesha iyi nkuru ko hari amakuru bahawe avuga umugore we nawe ari mu bakekwaho gutwika inzu yabo.

Yagize ati "Amakuru twahawe umugore ari mu bo bakeka, ni urugo rubanye mu makimbirane, umugore ntiyumvikana n'umugabo, mu minsi yashize bagize ikibazo cyo kubura igare, intandaro ya byose akaba ari amakimbirane hagati y'umugabo n'umugore. Muri iyi minsi n'umugore ntanuhari ubanza yarahukanye ariko tugomba gukurikirana niba ari n'umugizi wa nabi wabikoze afatwe."

Nubwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gitoki w'Umusigire, avuga ko umugore w'uwo mugabo hari abamuvugaho kuba ari mu bakekwaho mu gutwika inzu y'uwo mugabo ariko hari abaturage bavuga ko babonye umuntu avuye mu rugo rwe utari umugore we agahita yihisha mu masaka bagakeka ko ari we watwitse inzu n'ibiyirimo.

Jan 18, 2026 - 10:24