APR FC yamenye igihe izatangirira gukina ibirarane
Ikipe y’ingabo z’igihugu, APR FC, izatangira gukina ibirarane mu cyumweru gitaha.
Urwego rufite mu nshingano gutegura Shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League, yatangaje ko ikipe ya APR FC izatangira gukina ibirarane byayo bibiri mu cyumweru gitaha tariki 25 Ugushyingo 2025.
Ikipe ya APR FC izatangira ikina na Marine FC bagombaga gukina umukino ufungura shampiyona w’umunsi wa mbere ariko uza gusubikwa kubera APR FC yari ikirimo gukina imikino ya CAF Champions League ndetse n’imikino ya CECAFA Kagame Cup.
APR FC ikomeje imyiteguro y’umukino w’umunsi wa munani wa Shampiyona izakina na Musanze FC ku itariki 22 Ugushyingo 2025. Ni umukino uzabera mu karere ka Musanze kuri sitade Ubworoherane.
Abakinnyi bayo bose kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Ugushingo irakomeza imyitozo yitegura uyu mukino, baraza kuba bakorana n’abandi nyuma yuko bamwe batakoze ku munsi w’ejo hashize kubera ikuruhuko.
Cheick Djibril Ouattra arakomezanya n’abandi imyitozo kugira ngo azagera muri wikendi ameze neza umutoza Abderrahim Taleb azabe yamukoresha.
Ikipe ya APR FC ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona iri ku mwanya wa Gatanu n’amanota 11. Iyi kipe iheruka gutsinda Rayon Sports ibitego 3-0.


Kinyarwanda
English
Swahili









