Abantu 2088 bahuye n’ihungabana mu gihe cyo kwibuka

Apr 14, 2025 - 16:46
 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC cyatangaje ko abantu 2 088 bahuye n’ibibazo by’ihungabana mu Cyumweru cy’Icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi bikaba ari ibyatangajwe n'Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubuzima bwo mu Mutwe muri RBC, Dr. Gishoma Darius.

Avuga ko gukira ibikomere no kubaka ubudaheranwa ku barokotse Jenoside bakwiye kubifashwamo na bagenzi babo babana mu buzima bwa buri munsi.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko mu bibasirwa n'ihungabana benshi ari igitsina gore dore ko kihariye 89% naho igitsina gabo kikaba gifite 11%.

Icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyatangiye tariki ya 7-13 Mata 2025, hazirikanwa inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zisaga miliyoni.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.