issa
Rwamagana: Urubyiruko rwasabwe kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye abaturage

Feb 18, 2026 - 18:00
 0

Urubyiruko rwo mu Karere ka Rwamagana, rwasoje Urugerero rw' Inkomezabigwi Icyiciro cya 13, mu butumwa rwahawe na Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, yabasabye gukomeza kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y'abaturage.

Urubyiruko rwo mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana, rwasoje Itorero ruciye ingando ndetse rushimangira ko rwiyemeje kugira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye abaturage birimo kurwanya ibiyobyabwenge.

Uwitwa Niyogushimwa Delphine yagize ati" Ndi umwe mu rubyiruko rwakoze Urugerero, icyo ntahanye, ni uko ndi imbaraga zubaka Igihugu, nkaba nambariye ubutore kandi ngiye gukorera Igihugu, nkagiteza imbere, nkakivana mu cyerekezo kimwe nkakijyana mu kindi.

"Aho ntuye ngiye gushishikariza abaturage, gukunda umurimo, gukunda Igihugu, gukorera hamwe ikintu cya mbere ni Ubumwe ikindi kandi nkafatanya n'urubyiruko bagenzi banjye tukubaka ibikorwa remezo tukagira icyo twahindura mu muryango."

Kwizera Thierry we yagize ati" Mubyo tugomba gukora, kurwanya ibiyobyabwenge urumva biri hejuru cyane, bitewe nuko muri iyi minsi hari abangavu bagenda baterwa inda zidateganyijwe, ahari nabyo birimo guterwa n'ibiyobyabwenge biriho."

Yakomeje agira ati " Nk' Intore ngiye kuba uwa mbere mu kubirwanya nshishikariza abantu kubireka, kuko ari bibi byica ubuzima bw'abantu bagakora n'ibindi badagakwiye gukora, bitewe n' ibintu baba banyweye bagakora ibintu bazi ko ari bizima."

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Pudence Rubingisa, muri uyu muhango wo gusoza Itorero riciye ingando icyiciro cya 13, yasabye urubyiruko gutanga umusanzu warwo mu gukemura ibibazo bibangamiye y'abaturage aho batuye.

Ati "Biri amahirwe ko musoje Urugerero turi mu kwezi k' Ubutwari, ariko dufatiraho tukabatuma mu midugudu mutuyemo, tukareba uburyo tugiye kubona impinduka. Ibibazo byugarije umuryango mwabivuzeho ndetse bimwe mwatangiye kubikemura, mutanga umusanzu ku ngo zitagiraga ubwiherero cyangwa izari zifite ubutujuje ibisabwa, no kubaka uturima tw' igikoni." 

Yakomeje agira ati " Mu mibereho myiza, nari mvuze ko arirwo rugamba ubu turiho, turabasaba ko mugira uruhare rukomeye aho mutuye mu masibo, mu isibo haba byinshi, urubyiruko mubona byinshi, turabasaba ko mwakunganira ababyeyi n'inzego muhasanze kugirango tubungabunge umutekano wacu ma masibo, nk' i Munyaga batubwiye ko hajya haba ibibazo by'ubujura bwa hato na hato, batubwiye ibibazo by'inzoga z' inkorano, ibyo twita inzoga z' ibikwangari ndetse na kanyanga birihari nkuko mubyumva ahandi."

Guverineri Rubingisa, yanibukije urubyiruko ko Leta ifite gahunda yo kurufashe Kubaka Igihugu ariko nabo bakabana n' uburyo bwo kwiteza imbere.

Ati " Imwe muri iyi mihanda hari gahunda y' uturere yo kugirango muyikore mubone ubwo bumenyi, mwiyubakire Igihugu ariko mubone n' amafaranga.uyu muhanda tuwunyuzemo usanwa n'urubyiruko ruhatuye rwahakuriye, ni ishema kwiyubakira iby' iwacu .

Urugerero ruciye ingando mu Ntara y'Iburasirazuba rwitabiriye n' abagera ku 9, 442, bangana na 91.4 % mu gihe mu karere ka Rwamagana, abitabiriye urwo rugererero ku kigero 96%.

Feb 18, 2026 - 19:26