Nyamasheke: Yafatanywe moto yibye Gitifu w’Akagari
Bahari Théogène w’imyaka 22 yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa moto bikekwa ko yibye uwitwa Dushimimana Flavier uyobora Akagari ka Gasheke gaherereye mu Murenge wa Bushengenge,Akarere ka Nyamasheke.
Amakuru avuga ko uyu musore yibye iyi moto ubwo uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasheke Dushimimana yayisigaga mu gasantere k’ubucuruzi bita kwa Evasito gaherereye mu Mudugudu wa Biguzi.
Bivugwa ko uyu muyobozi yagatse abura moto ye nyuma izagufatanwa Bahari Théogène ndetse yanayangije bikomeye.
Dushimimana yabwiye itangazamakuru ko hari mu ma saa tatu z’ijoro, ari kumwe n’Umujyanama w’Akagari ka Gasheke bagiye gufatanya n’abari bujye ku irondo gutegura uko irondo riri bukorwe, moto ayisiga kuri santere y’ubucuruzi ya Biguzi, aho bakunze kwita kwa Evasito,ajya mu by’irondo.
Yagize ati “Twamaze iminota nka 30 muri ako kazi nzi ko aho nasize moto ntacyo iba, ngarutse ndayibura. Twatangatanze hose mu Tugari twegeranye, tubwira amarondo yahakoreraga gucucunga ko hari uwo bayifatana, ku bw’amahirwe uhagarariye abacuruzi muri santere y’ubucuruzi ya Muhora muri aka Kagari ka Gasheke aduhamagara atubwira ko abonye umuntu ayisunika.”
Yakomeje avuga ko bakurikiranye bakayifatana uwo musore witwa Bahari Théogène arimo ayisunika, yagiye ayituragura hasi kubera umwijima w’ijoro no kwanga gucana amatara ngo adafatwa, no kuba atagira uruhushya rwo kuyitwara, basanga muri uko kuyituragura hasi na we yamukomerekeje ku jisho.
Ati “Yahise atabwa muri yombi ashyikirizwa sitasiyo ya RIB ya Shangi aho afungiye ubu. Kuyikoresha ubwabyo umukanishi yatubwiye ko bitwara hafi 200 000, duhamagaye ababyeyi be bavuga ko nta bushobozi babona bw’ayo mafaranga yo kuyikoresha mu bwumvikane, icyakora bakemera ko nayikoresha bakazajya banyishyura buhoro buhoro.”
Yongeyeho ko bigiye kumwicira akazi kubera ko agace akoreramo ari ak’imisozi miremire bisaba kugira ikinyabiziga kugira ngo gakorwe neza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushenge, Habumugisha Hyacinthe, we avuga ko amakuru bahawe ari uko mbere yo kuyiba, uwo musore wari wasinze yigambye kuri bagenzi be ababwira ngo yaje n’amaguru ariko adasubirayo uko yaje. Bagiye kubona babona afashe moto y’uwo muyobozi akayijyaho bagira ngo arikinira, bakabona arayirenganye, ari bwo batanze amakuru ko ari we uyitwaye.
Ati “Ikibazo cy’abasore nk’aba baba basinze bakangiza cyangwa bakiba iby’abandi twaragihagurukiye, ni yo mpamvu yafashwe agashyikirizwa inzego bireba ngo yigishwe ko ingeso nk’izi ari mbi, adakwiye kujya akinisha ibitari bye abyiba, anabyangiza.”
Yabonyeho gusaba urubyiruko kwirinda urugomo nk’uru, rugakora rukiteza imbere kuko imirmo ihari, rukanazibukira ubujura buteza ibibazo imiryango kuko nk’ubu ababyeyi be bagiye kuriha amafaranga menshi yagakoze ibindi, bakoresha iyo moto yangije.


Kinyarwanda
English
Swahili









