Abanyarwanda bo muri Amerika bahuriye muri Rwanda Convention 2025
Kuri uyu wa gatandatu, Abanyarwanda batandukanye batuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika n’inshuti z’u Rwanda bitabiriye igikorwa cyiswe "Rwanda convention 2025".
Ibi ni ibiganiro birimo kubera ahitwa Dallas-Fort Worth muri Texas bikaba byitabiriwe n'abanyarwanda baba hano muri Amerika, hanze yayo ndetse n'abaturutse hano mu Rwanda.
Yehoyada Mbangukira, Perezida w’Abanyarwanda baba muri Leta zunze ubumwe za Amerika yasabye abanyarwanda baba hano gushyira hamwe bakamenyana aho buri munyarwanda atuye ko aribwo bazabasha buhuza imbaraga bagakomeza gutanga umusanzu wabo mu kubaka u Rwanda aho bari.
Ati" Hari abanyarwanda benshi bari mu bindi bice batari mubateguye iki gikorwa.... Ndashaka abo bose ko mubageraho, turi benshi hano, tuzaguke tube benshi kuko turi abanyarwanda".
Ambasaderi w'u Rwanda muri Leta zunze ubumwe za Amerika Mathilde Mukantabana afungura ku mugaragaro Rwanda Convention 2025 yavuze ko yashimiye abanyarwanda baba I Dallas by'umwihariko bagize uruhare runini mugutegura iki gikorwa, avuga ko Rwanda Convention ari ingenzi kuri buri wese Ari umwanya mwiza wo gushyira hamwe.
Ambasaderi Mukantabana yavuze ko "uyu atari umwanya wo gusangira ibitekerezo gusa ahubwo ari n'umwanya wo gusangira ubumenyi bufasha igihugu gukomeza gutera imbere".
Iki gikorwa cyaherukaga mu myaka itandatu ishize, igikorwa gifite igisobanuro gikomeye ku Banyarwanda kuko gihuriza hamwe ibikorwa birimo ibishingiye ku muco gakondo w’u Rwanda, gusabana no kurebera hamwe umusanzu mu iterambere ry’Igihugu.


Kinyarwanda
English
Swahili









