Umukinnyi wa Rayon Sports yanze kwinangira umutima yemera gutakamba ku buyobozi bw’iyi kipe
Ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyiteguro y’umukino w’umunsi wa 4 wa Shampiyona izahuramo n’ikipe ya Gasogi United iyoboye urutonde rwa Shampiyona kugeza ubu.
Ikipe ya Rayon Sports yari imaze iminsi iri mu bibazo bikomeye aho abakinnyi bamwe na bamwe bari banze gukora imyitozo kubera ikibazo cy’amafaranga bishyuzaga ubuyobozi bwa Rayon Sports buyobowe na Uwayezu Jean Fidel.
Abakinnyi bari banze gukora imyitozo barimo Haruna Niyonzima, Aruna Moussa Madjaliwa ndetse na Aziz Bassane Kalougna. Aziz Bassane Kalougna ku munsi w’ejo hashize tariki 4 Nzeri 2024, yagarutse mu myitozo nyuma yo kuganirizwa n’ubuyobozi bwa Rayon Sports akamenyeshwa igihe azabonera amafaranga.
Haruna Niyonzima akomeje kwinangira umutima imyitozo agakomeza kuyirebera kure kubera ko we amafaranga agomba guhabwa yari yumvikanye na Rayon Sports atarayahabwa. Aruna Moussa Madjaliwa nyuma yo kwanga gukora imyitozo yahise ahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Burundi arimo kugeza ubu.
Undi mukinnyi wagaragaye mu myitozo ku munsi w’ejo hashize y’ikipe ya Rayon Sports ni Ndayishimiye Richard wari umaze iminsi mu mvune aho yari yaragiye kwivuza iwabo mu gihugu cy’u Burundi.
Umukino uzahuza ikipe ya Rayon Sports na Gasogi United uteganyijwe tariki ya 21 Nzeri 2024. Ikipe ya Gasogi United izakira uyu mukino kuri Kigali Pele Stadium, yatangiye kumenyesha uyu mukino kugirango uzarebwe na benshi ikipe ibone amafaranga.