24.7 C
Kigali
spot_img

Sheebah agiye guhagarika umuziki, Davido yavuze uko yahinduwe n’urugo, Jennifer Lopez ari mu mayira abiri: Avugwa mu myidagaduro

Date:

Share:

Umuhanzikazi wo mu gihugu cya Uganda Sheebah Karungi yatangaje ko agiye gufata ikiruhuko mu muziki by’igihe gito akazagaruka nyuma amaze kuruhuka kuko yemeza ko amaze igihe kinini mu muziki.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri i Kampala, yatangaje ko nyuma y’igitaramo afite ku wa 04 Ukwakira 2024 azahita afata ikiruhuko.

Ati “Ngiye gufata akaruhuko, ntabwo ari ukugenda ubuziraherezo. Natangiye umuziki ku myaka 14, ubu mfite 34, ndizera ko Imana yangeneye akaruhuko.”

Yongeye kubazwa niba atwite, yavuze ko abashaka kumenya ukuri, bazitabira igitaramo cye, kuko ngo amaze igihe ashinjwa kugira inda, ariko ababwira ko uwo munsi bakwiye kuza bakaba abahamya bo kwemeza ko ayifite cyangwa se atayifite.

Davido yavuze uko yahinduwe n’urugo 

Umuhanzi wo muri Nigeria Davido yemeye ko nyuma y’uko ashyingiranwe n’umugore we Chioma mu buryo bwemewe n’amategeko muri Gicurasi uyu mwaka ibintu byahindutse.

Ibi yabivuze ubwo yari abajijwe n’umukunzi we kuri X impamvu asigaye atuje haba ku mbuga nkoranyambaga n’abandi, avuga ko byose biterwa n’urukundo akunda umuryango we, ashimangira ko iyo umaze gushyingirwa habaho impinduka.

Kuki Bobi Wine yarashwe ?

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, Perezida w’ishyaka National Unity Platform (NUP) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yarashwe na Polisi mu gace ka Bulindo.

Mu butumwa NUP yashyize kuri X, bavuze ko Polisi yari igamije kwambura ubuzima Bobi Wine ariko Imana ikinga akaboko, nubwo bemeza ko yakomeretse akaguru akaba ari mu bitaro bya Nsambya Hospital.

Polisi yavuze ko Bobi Wine n’ikipe ye bari bageze mu gace ka Bulingo basanganirwa n’abayoboke babo batangira kugenda n’amaguru bafunga umuhanda aribwo Polisi yagerageje kubatandukanye Bobi Wine asitara ku modoka arakomereka.

Jennifer ari mu mayira abiri

Nyuma y’uko umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime Jennifer Lopez yatse gatanya umugabo we  Ben Affeck bari bamaranye imyaka ibiri, ubu ari kwibaza uko umubano we n’abana be uzagenda kuko babanye neza na Ben Affeck.

TMZ iratangaza ko abana Lopez yabyaranye n’umugabo wa mbere bari basigaye babana na Affeck kandi babanye neza, ikibaza niba azakomeza kugirana umubano mwiza nabo. Atewe impungenge kandi n’umukobwa Affeck yibaza niba bazakomeza kuba inshuti.

Selena Gomez yavuze impamvu yabaye ahagaritse umuziki

Umuhanzikazi Selena Gomez yavuze ko yafashe mwanzuro wo kuba ahagaritse ibikorwa bya muzika nubwo atabitangaje kuko yashakaga kubanza guha umwanya filime nshya azagaragaramo yitwa ‘Emilia Pérez’.

Yavuze ko ari filime yamugoye cyane akaba ari kwitoza uburyo azayikinamo, aho avuga ko yaje kubona ko adashobora kubifatanya no gukora umuziki ahitamo kuba awuhagaritse ngo filime izabanze irangire.

Chidimma Vannesa yavuze impamvu nyirizina yikuye muri ‘Miss South Africa’

Chidimma Vannesa uherutse kwegukana ikamba rya Miss Universe Nigeria nyuma y’uko yikuye mu irushanwa rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo, yavuze icyatumye yikura muri iri rushanwa.

Chidimma yavuze ko ubundi izina rye ari ryo ryatumye batangira kuvuga ko atari Umunya-Afurika y’Epfo kuko ryari rigoye kurivuga, bituma batangira gucukumbura babona ko adafite inkomoko muri iki gihugu.

Nyuma y’ibyo, nibwo ibintu byatangiye kuba bibi bavuga ko atari Umunya-Afurika y’Epfo,nawe afata icyemezo cyo gukuramo akarenge, nubwo yemeza ko yavukiye muri iki gihugu nubwo ababyeyi be umwe avuka muri Nigeria undi muri Mozambique.

spot_img

━ Other Articles

Ruti Joel yavuze impamvu atagaragaye muri ‘Unviel Africa Fest’

Umuhanzi Ruti Joel umwe mu bagezweho mu njyana Gakondo muri ibi bihe, yavuze impamvu nyirizina atagaragaye mu Iserukiramuco ryiswe 'Unviel Africa Fest' ryabaye mu...

Taylor Swift arashyira akadomo ku bitaramo by’amateka amaze igihe akora

Umuhanzikazi w'umunyamerika Taylor Swift, nyuma y'umwaka urenga azenguruka Isi mu bitaramo yise 'Eros Tour', muri iri joro arabishyiraho akadomo i Vancouver muri Canada. Ibi ni...

Jose Chameleone agiye gutaramira i Kigali

Icyamamare mu muziki wa Uganda Joseph Mayanja uzwi ku mazina na Dr Jose Chameleone, yashyize atangaza itariki y'igitaramo afite mu Rwanda nyuma y'imyaka ibiri...

Perezida wa Syria Assad yahiritswe ku butegetsi

Kuri uyu wa 08 Ukuboza 2024, nibwo inyeshyamba za Hayʼat Tahrir al-Sham (HTS) zari zimaze ibyumweru bibiri zubuye imirwano muri Syria, zatangaje ko...

Perezida Kagame yasabye Ibihugu bigize Isi kuzuzanya

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame uri Doha muri Qatar,  yasabye ibihugu by’Isi kuzuzanya kugira ngo bitekane kandi bitere imbere. Umukuru w'Igihugu cy'u Rwanda...
spot_img
spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here