Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzaha,RIB, Dr. Murangira B.Thierry, yihanangirije abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakwirakwiza amagambo y’urwago cyangwa se abazikoresha mu bikorwa by’uburaya.
Dr.Murangira yavuze ko Igihugu cyifuza ko Abanyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga ndetse ko haba harashyizweho amabwiriza yorohereza abazikoresha, gusa aburira abazikoresha ibikorwa bidakwiye.
Mu kiganiro yagiranye na Flash FM kuri uyu wa 05 Nzeri 2024, yavuze ko muri iyi minsi abantu basigaye bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga amagambo asenya umuryango Nyarwanda bagambiriye amafaranga, ibyo babireka.
Ati “Ugasanga umuntu yidoga avuga uburyo ari indaya akabivuga ubona ari kwamamaza uburaya agaragaza ko ari ikintu gishobora kwinjiza amafaranga. Ibyo kandi akabikora afite abana, ku buryo iyo abo bana bageze ku ishuri abandi bavuga bati burya nyoko ni indaya.”
Icyakora yashimye n’abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga banenga abakora ibikorwa bibi, ariko nabo bakabikora batongeye gukwirakwiza ubwo butumwa butari bwiza (repost).
Yashimangiye ko gukora ‘repost’ y’inkuru itari nziza, nubwo uba uziko uri gutanga amakuru no gusaba ubufasha, ariko uba uri kugira uruhare mu gukwirakwiza ayo makuru atari meza.
Ati “Ushobora gusanga umuntu wanditse ubwo butumwa butari bwiza akurikirwa n’abantu 100, wowe ukoze repost ukurikirwa n’abantu 1000 ugasanga ugize uruhare mu gukwirakwiza ubwo butumwa.