Polisi y’u Rwanda yatangaje ko kuva muri Werurwe 2024, yafashe moto 890 zagize uruhare mu mpanuka zo mu muhanda mu gihe izigera ku 1100 zafatiwe mu makosa atandukanye arimo guhisha za pulake n’ubusinzi bw’abazitwaye.
Ni mu nama yabereye Kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa 04 Nzeli 2024, ikaba yahuje abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu kuri moto n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, Polisi y’u Rwanda, RURA na RCA baganira ku ngamba zo kunoza umutekano wo muhanda no gukumira impanuka.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel yavuze ko Umujyi wa Kigali ufite gahunda yo kongera parikingi z’abamotari hirya no hino mu Mujyi wa Kigali. Yavuze kandi ko Umujyi ufite gahunda y’uko inzu zihuriramo abantu benshi zagira ahantu hagenewe guparika aba motari.
Dusengiyumva yakomeje saba abamotari kurangwa n’isuku bo ubwabo ndetse no kugirira isuku ibinyabiziga batwara.
Abakora Tax Moto kandi hasabwe kujya bitabira gahunda za Leta nk’umuganda no kugira uruhare muri gahunda Umujyi wa Kigali ufite yo gutera ibiti bisaga miliyoni eshatu mu rwego rwo kugira Umujyi utoshye kandi urengera ibidukikije n’ibindi.