Mu mukino wo guhatanira itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika [AFCON] Cyizabera muri Maroc umwaka utaha, Ikipe y’igihugu [Amavubi] yaguye Miswi na Libya igitego kimwe kuri kimwe.
Ni umukino wakiriwe n’ikipe y’igihugu cya Libya, ukaba ari nawo mukino wambere wo mu itsinda D. Uyu mukino wabereye kuri Stade yitiriwe itariki ya 11 Kamena iherereye i Tripoli.
Abakinnyi 11 umutoza utoza Amavubi yabanjemo: Ntwari Fiacre, Fitina Omborenga, Claude Niyomugabo, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Bizimana Djihadi, Kwizera Jojea, Rubanguka Steve, Muhire Kevin, Mugisha Gilbert na Nshuti Innocent.
Ikipe y’Igihugu Amavubi yatsinzwe igitego hakiri kare, kuko ku munota wa 16″ izamu rya Ntwari Fiacre ryari ryamaze gufungurwa na Subhi Al Dhawin, umukinnyi ukina inyuma ku ruhande rw’imoso mu ikipe ya Libya ku mupira wari utakajwe na Kevin Muhire.
Ibi ntibyaciye intege abasore ba Frank Spittler, bakomeje gukina baherererekanya neza bituma igice cya mbere kirangira u Rwanda ari rwo rufite amanota meza mu kugumana umupira.
Amavubi y’u Rwanda yatangiye igice cya kabiri cy’umukino yotsa Libya igitutu, ndetse ku munota wa 47 w’umukino Nshuti Innocent ahita atsinda igitego n’agatuza ku mupira yari ahawe na Captain Bizimana Djihadi.
Iminota 90″ y’umukino yarangiye ari igitego kimwe kuri kimwe, bituma amakipe yombi agabana inota rimwe kuri rimwe.
U Rwanda ruzongera gukina ku wa 10 Nzeri, rukaba ruzahura na Super Eagles (Ikipe y’igihugu ya Nigeria) kuri Stade Amahoro.
Amafoto yaranze umukino: