Abantu bagera ku munani bapfuye baguye mu mpanuka ya Bus y’ikigo gitwara abagenzi cya Jaguar mu gihugu cya Uganda. Ni amakuru yemejwe na Polisi ya Uganda, ikaba yatangaje ko abantu umunani bapfiriye mu mpanuka ikomeye ya bisi y’Ikigo cya ’Jaguar Bus’ nyuma yo kugongana na FUSO.
Ni impanuka yabereye muri Masaka hafi ya Kabale, iyi Bus ikaba yavaga Kampala yerekeza Kigali. Ni mu gihe FUSO zagonganye yerekezaga Kampala.
Ababonye iyi mpanuka bavuze ko yatewe n’umuvuduko uri hejuru abashoferi ku mpande zombi bari bafite kandi batwaye mu mwijima, bikarangira bagonganye.
Iyi mpanuka yabaye mu tukerera rwo ku wa 01 Nzeli, Iyi bisi ngo yibiranduye inshuro nyinshi mbere y’uko igwa munsi y’umuhanda, ibikorwa by’ubutabazi bihita bitangira. Ntiharamenyekana neza niba mu bitabye Imana harimo Abanyarwanda. Iyi bisi yari ifite ikirango cya UBP 964T.
Abagenzi bagera kuri 40 bakomeretse bahise berekezwa ku Bitaro bya Masaka, hakaba harimo n’abakomeretse cyane. Amazia y’abaguye mu mpanuka harimo: Moses Awinyi, Musa Munyanda, Steven Kayinamura, Edwin Tushabomwe, Liz Akaliza, Teopista Amalia, Evelyn Natukunda ndetse na Acham.
Umuyobozi wa Polisi muri ako gace, Twaha Kasirye, yavuze ko uretse umuvuduko ukabije, mu byateye iyi mpanuka hashobora kuba harimo ko abashoferi bombi batabonaga neza imbere yabo, kubera ko hari umwijima kandi agace barimo kagakunda kurangwamo ibihu.
Uyu muyobozi yavuze ko bagira inama abatwara ibinyabiziga yo kwirinda gukoresha umuvuduko ukabije kuko ushobora gushyira ubuzima bw’abagenzi mu kaga.
Mu kwezi gushize na bwo muri ibi bice hari habereye indi mpamuka yahitanye abasaga 76.